Byirinde hakiri kare! Dore ingaruka zikomeye zo gukoresha telephone igihe ugiye kuryama.



Ese ujya utekereza uburyo byakugora kujya kuryama utabanje gusoma ubutumwa bwa watsapp,facebook cg kumenya ibyiriwe bivugwa kuri murandasi? Igisubizo abenshi muritwe batanga nuko bigoye ndetse hafi y’ibidashoboka ko wajya muburiri ntufate telephone.


Aha birumvikana cyane kubera ko bigoye cyane kuba wajya kuryama telephone ukayisiga mukindi cyumba cg ukayiraza ifunze. Ibi ahanini biterwa n’umwanya iki gikoresho cyafashe m’ubuzima bwacu bwaburi munsi,kuko idufasha muri byinshi tudashobora gukora tutayifite.


Nubwo ibi bitoroshye,zirikana ko gukoresha telephone igihe ugiye kuryama bishobora kugukururira ibibazo by’ubuzima kandi bikoye.


Hano Ingando Online twabateguriye bimwe mubibazo umuntu ashobora guhura nabyo igihe akunda kukoresha telephone igihe agiye kuryama


1.Bishobora kukwangiriza amaso.


Niba warigeze cg ujya wumva amaso yawe asa nkayababutse igihe warumaze igihe ukoresha telephone mbere yuko uryama menya yuko iki kibazo ugisangiye n’abandi benshi. Ibi biterwa n’urumuri rwinshi rwinjira mumaso yacu kuko tuba twarwiyegereje cyane.


Uretse kumva amaso asa naho yababutse,gukoresha telephone n’ijoro,ni bimwe mubituma amaso ananirwa cyane kuko nubundi aba yiriwe areba akeneye kuruhuka. Kwirengagiza ko amaso akeneya kuruhuka maze ukayarebesha muri telephone bishobora gutuma wumva uburyaryate mu maso  maze bigatuma wumva ushaka kuyakuba ngo ugabanye ubwo buryaryate.


Mukwirinda ibi ngo biba byiza gukoresha telephone wagabanyije urumuri kandi ukanayifatira kure y’amaso. Ikindi ni uko ushobora kwifashisha amarinete agabanya urumuri.


2.Bishobora kukubuza gusinzira neza cg kubura ibitotsi.


Abenshi tubifata nkaho ntacyo bitwaye kujya kuryama tukabanza kureba amafoto,video ziba zidusetsa hamwe nogusoma amakuru. Ibi bishobora guteza ingaruka zinyuranye zirimo nko kubura ibitotsi,kubabara umutwe n’ibindi.


Nubwo bishobora kutagira icyo bitwara amaso y’umuntu ako kanya,ntibikuraho ko uko bikorwa kenshi bigenda bizana ibibazo by’amaso gake gake.


Uretse kuba gukoresha telephone n’ijoro bishobora gutuma umuntu abura ibitotsi gake gake nuko bituma umuntu aramukana umunaniro kubera ko umuntu aba atasinziye neza.


3.Byagutera kuribwa ibikanu.


Niba nawe umeze nk’abandi bababara ibikanu mubihe bitandukanye,zirikana ko ushobora kuba ubiterwa na kwakundi ujya ukunda kuryama ureba hejuru noneho umutwe ukawurambika kumusego urimo gukoresha telephone.


Iyi myitwarire itera imikaya y’igikanu gukweguka maze bigatuma igikanu gihora kikurya.Inama kuri iyi ngingo nuko niba ubikoze,ugomba kubanza kugenzura ko umutwe wawe urambuye neza.


4.Biri mubituma uruhu rusaza vuba.


Ushobora kuba umara amafaranga yawe ugura amavuta atandukanye yo kwita k’uruhu rwawe, ariko ntihagire umusaruro bitanga,menya ko gukoresha telephone yawe igihe uryamye bishobora kuba aricyo kibazo.


Guhora witegereza muri telephone yawe igihe uryamye wubitse inda ukabikora igihe kirekire bituma uruhu rwo mu maso rwangirika maze ukaba wagaragara nkushaje kandi ukiri muto.

Post a Comment

Previous Post Next Post