Uyu mugani ngo
“N’itabiye iba ishaka iyayo”,uyu mugani wamamaye mu Rwanda ,wadutse ku ngoma ya
Kigeli Rwabugili, ahagana umwaka w’i 1900.
Ucibwa na
Nyirakigeli Murorunkwere, nyina wa Rwabugili nyine.Ku ngoma ya Rwabugili,
Murorunkwere yatonesheje umugabo Seruteganya rwa Kivura, mu Nkingo za Kamonyi
aramukunda cyane.Yamutonesheje ari i Bumbogo bwa Mbilima (Kigali).Uwo mugabo
Seruteganya yamaze gutona by’akadasohoka, rubanda bavuga ko yacyuye
Murorunkwere. Ubwo yaregwaga n’abakono bene wabo kuko yari Murorunkwere yari
umukonokazi akaba mwene Mitali mu Mataba ya Ndiza.Abamushinjaga bikomeye ni
abisengeneza be, abagore ba Rwabugili bavuga ko afite inda ya Seruteganya.
Murorunkwere
yumvise ko igihugu kimutera urubwa, atumiza umuhungu we Rwabugili kugira ngo
babonane amwereke ko adatwite ndetse ko bamubeshyera.Intumwa ze ziba nyinshi
kuri Rwabugili, ariko we akirengagiza ayo magambo nyina amutumaho, kuko ayo
rubanda bamubeshyeraga yari yaramaze kuyagira imvaho.Murorunkwere amaze kubona
ko umuhungu we yamusuzuguranye amagambo, ahera ko ashaka abantu aha inka
y’imbyeyi, ayoherereza Rwabugili i Rwamaraba ya Gitarama.Arabatuma ati:
«Nimunshyirire Rwabugili iyi nka: nimuyigeza i Rwamaraba, ntimuzatume inyana
yayo iyonka, ati: «Nibucya muzayijyane yonyine, inyana yayomuyisige ku icumbi
ryanyu. Nimugera kuri Rwabugili muzayimwereke. Nigumya kwabira, muzabone kuvuga
ubutumwa, muti: “Murorunkwere yadutumye ngo: Reba iyi nka igumya kwabira, harya
ni uko itabona iyayo.”Ubwo Murorunkwere yashakaga kumvisha ko yanze kumwitaba.
Ati “Kandi muzamumbwirire muti: Burya n’itabiye iba ishaka iyayo”.
Abwira Rwabugili
ko n’ubwo umuntu atabira, ariko arusha inka gukunda umwana we: yabyivugagaho
kuko Rwabugili atakigera aho ari.Nuko intumwa za Murorunkwere ziragenda
zisohoza ubutumwa, ziburangije zungamo ziti : «Kandi Nyagasani ibuze iyayo
irakuba; yamara gukuba ntibe igifite imbabazi!» Rwabugili amaze kumva amagambo
nyina amutumyeho, asubiza intumwa ze, ati : «Nimugende mumumbwirire muti: «Inka
iyo ibuze iyayo barayihadika, bakayitsindira igatora ikagumya gukamwa ubusuri
itagifite iyayo. (ubwo yacyuriraga nyina ko yacyuwe na Seruteganya).Intumwa za
Murorunkwere zirahindukira zimubwira ubutumwa bwa Rwabugili.Murorunkwere
abyumvise agwa mu kantu.Ni kwoguhamagaza Seruteganya, amubwira amakuba
barimo.Bajya inama y’uko babigenza.
Batuma
Nyilingango ya Nyagahinga kuri Nkoronko kuko yari inshuti ye, bati: “Genda
ubwire Nkoronko uti: Nuramuka ubwiye Rwabugili ko Murorunkwere adatwite
araturimbura; ahubwo genda umubwire ko atwite, kuko we nta cyo
azamutwara.”Nkoronko aremera. Ahindukira yemeza ko Murorunkwere atwite.
Rwabugili abyumvise ni ko gutezaMurorunkwere na Seruteganya watanyije inyana na
nyina babatsinda i Mbilima na Matovu (Bumbogo).Bamaze gupfa, iby’ikirirarira
birayoberana, bamwe bakajya bagira bati: “Uzarizwa na Nyiragikeli: n’urugori
rw’ingoma nyiginya rwavuniwe kuri Mbilima rwaramvuweho indahiro!”Nguko uko
imvugo “N’itabiye iba ishaka iyayo” yamamaye mu Rwanda kugera n’ubu mu migani
bamwe baca bakaba bayikoresha.Si we KamaraUyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu
wangirira gukora icyo abandi bazashobora; ni bwo bagira, bati: "Si we
kamara, nimumwihorere abandi bazarukemura".
Wakomotse ku
mugaragu wa Muvunyi wa Karema witwaga Kamara; mu ipfa ry’Ibisumizi bya Ruganzu;
ahasaga umwaka w’i 1500.Kamara uwo yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli nyine;
ari umugaragu wa Muvunyi wa Karema (akaremajwe n’ibyuma mujya mwumva wari
intwali mu Bisumizi). Yabyirukanye na byo; ibitero Ruganzu yateje byose, na we
yabitabayemo; yari intwali nka ba shebuja.Nuko ku gitero cya nyuma cya Ruganzu
cyo mu Musaho wa Rubengera ari cyo yaguyemo yishwe na Bitibibisi, umurambo we
Ibisumizi birawuheka; bakagenda babwira rubanda ko Ruganzu aberanye (arwaye).
Ntibababwire ko yatanze, bamujyana iwe ku Mwugaliro (Kigeme — Gikongoro).
Bamutungukanye ku munyanzogawe Rusenge, na we bamubwira koRuganzu arwaye.
Rusenge abaha inzoga baranywa, bamaze gusinda havamo umwe mu Bisumizi, abwira
Rusenge ko Ruganzu yatanze. Rusenge yumvise ko shebuja yapfuye, agwa mu kantu
biramubabaza cyane; aca mu nsi y’urugo, hakaba igiti cy’umuvumu, akimanikamo
arapfa.
Ibisumizi
bigumya kumutegereza biramubura. Bamwe bararyama abandi basigara baraririye
umurambo wa Ruganzu. Mu gitondo babona Rusenge aho yimanitse. Bahera ko
baremerwa (bikorera) umugogo wa Ruganzu bawujyana i Rutare, barawutabaza
(barawuhamba).Bamaze kuwutabaza bashyira nzira, bataha ku Ruyenzi. Mu gitondo
bafashamo, bataha mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana; bukeye bahava ku
gasusuruko. Ubwo bajyaga kwa Ruganzu i Ruhasya na Mara mu Busanza. Bageze mu
Butansinda bwa Kigoma na Muyange bahura n’ingemu kwa Ruganzu babagemuriye.
Baricara baranywa.Bamaze gusinda havamo umwe, ati: "Kandi ba sha, burya
Rusenge aturusha ubugabo! Abandi, bati:"Kuki?" Ati: "Kuko
twabyirukanye na Ruganzu tukiri bato, akaduhaka, akaduha inka n’imisozi
tugakira, none uwo yahaye inzoga akaba ari we wamwiyahuriye tugasigara!"
Ubwo bose batera hejuru bati:"Koko Rusenge aturusha ubugabo!"Nuko
bamaze kubyiyinjizamo, bajya inama y’uko babigenza, bati: "Nimwicemo
amatsinda abiri; rimwe rihagarare hakurya hariya i Kigoma, irindi rigume hano i
Muyange, maze tujye duhurira muri iki gikombe turwane twicane dushire.Inama
barayinoza.Banywa za nzoga ihutihuti; zimaze gushira, barambara, bararwana.
Bageza hagati bagahagarara, itsinda rimaze gushogosha rikivanga n’irisigayemo
benshi, bakwongera bakitoranya bakarwana, bityo bityo, ku ndunduro, abarimo
Muvunyi na Kamara bamara abo babangikanye; hasigara icyo gice barimo.
Nabwo bongera
kwicamoibindi bice bibiri. Na none ikirimo Muvunyi na Kamara kimara
ikindi.Bongera kwicamo kabiri. Birongera biba kwa kundi.Noneho hasigara Muvunyi
na Kamara bombi basa. Muvunyi abwira Kamara, ati: "Ubu ngiye kwiyahura
maze unsonge, nurangiza utahe ujye kutubika!" Ubwo ariyahura.Kamara abonye
shebuja yiyahuyeamaze no kumusonga, yanga kugenda asize intumbi za ba shebuja
zandagaye aho; asanga birimo ububwa. Nuko akoranya intumbi zose azihamba mu myobo
y’inyaga yari aho, amaze kuzihamba na we ariyahura, amaze gusaba umwe mu batwa
b’insigarizi kumusonga. Uwo mutwa na we amaze gusonga Kamara ariyahura,
Ibisumizi bishira bityo. Ruganzu abikwa n’indorerezi zaje zigemuye.Kuva ubwo
rero uwo murimo w’ubutwari Kamara yakoze umubyarira ishimwe ryamamara mu
Rwanda; babona umuntu wangiriye gukora ikintu, bati:"Nakireke si we
Kamara". Ubwo baba bafatiye kuri Kamara umugaragu wa Muvunyi wahambye
Ibisumizi akabimarira mu myobo.Kuba Kamara = Gusumbya abandiubushobozi.Sinkiranira
Shyanda