UPI ese iyi mibare tubona kubyangombwa byubutaka isobanuye iki?

UPI ni impine y’amagambo y’icyongereza ivuga Unique Parcel Identifier, ikaba ari imibare igaragara ku byangombwa by’ubutaka igizwe na kode (codes) zibitse amakuru y’aho ubutaka buherereye ndetse na nimero iranga ubwo bukata.

Dufate urugero 1/04/05/06/12345 uru rugero dutanze nta kibanza na kimwe ruhagarariye ariko rurerekana neza uko UPI iba imeze. UPI iba igizwe n’imibare iri mu byiciro bitanu aho buri cyiciro kiba gifite ibyo gihagarariye.

Ubu akaba ari bwo buryo system (LAND ADMINISTRATION INFORMATION SYSTEM = LAIS) ibitse amakuru yose y’ubutaka ikoresha mu gutandukanya ubutaka bitewe n’aho buherereye.  Ibibanza bishobora kugira nimero zisa ariko biri ahantu hatandukanye; ushobora gusanga ufite nimero imwe n’undi muntu ariko muri mu tugari dutandukanye. Ni ukuvuga ngo buri ntara igira nimero yihariye iyiranga (1 ni Umujyi wa Kigali, 2 ni Intara y'Amajyepfo, 3 ni Intara y'Iburengerazuba, 4 ni Intara y'Amajyaruguru, 5 Ikaba Intara y' Iburasirazuba) naho Uturere dushobora guhuza nimero ituranga ariko ntiduhuze iy' Intara.


Iyo habayeho gucamo ubutaka ibice, nimero iciwemo ibice buri kimwe system igihe nimero nshya yayindi yaciwemo ibice igahita isigara muri system nk’umubyeyi w’izo zavutse ariko yo ikaba itagikoreshwa kuko iba yavuyemo izindi.


Tubibutse ko bitewe n’imitungire y’ubutaka, ibyangombwa by’ubutaka bishobora kuba kimwe muri ibi bikurikira: Amasezerano y’ubukode burambye, icyemezo cy’inkondabutaka, icyemezo cy’Iyandikisha ry’Impapurompamo ngenankomyi hamwe n’icyemezo cy’iyandikisha ry’ibice by’isangiramutungo ku nyubako. SOURCE OF INFORMATION:RWANDA LAND MANAGEMENT AND USE AUTHORITY

Post a Comment

Previous Post Next Post