Izi ngingo 6 umukobwa mukundanda ntazigera azikubwizaho ukuri.

Ese waba ujya utekereza ko umukobwa mukundana wawundi wumariyemo, atajya akubeshya?

Burya niyo wacukumbura,menya yuko hari icyumba cy’amabanga y’igitsina gore udashobora gufungura kabone niyo wateka ibuye rigashya.


Nibyiza rero ko utazanigera ubigerageza cyangwa ngo ubitindeho kuko utazigera ushobora nagato kumenya amabanga yose y’umuntu mukundana.


Ibi si ugukabya cyangwa kuvuga ko igitsina gore kibeshya , ahubwo nuko abakobwa n’abagore babasha gukomera kumabanga y’ubuzima bwabo bwite bakayabika kure kurusha abagabo. Aha niho usanga utandukanye n’umukobwa mwakundanaga ugasanga waramubwiye ibyawe byose nyamara ibye uba uzi biba bibarirwa ku mitwe y’intoki.


Dore ibintu 6 umukobwa mukundana atazigera akubwiza ho ukuri kabone niyo byagenda bite.



1.Umukobwa mukundana ntazigera akubwira ko yakugize  nk’umuhigi

Abakobwa bose bakunda kubona abahungu bashakisha cyane.Abakobwa muri rusange bashaka kubona abahungu babirukankaho aho bagiye hose bakora ibishoboka byose kugirango babegukane .


Mugihe abahungu hari aho bigera bakumva bimeze nkaho bibavuna abakobwa bo biba bibashimishije ariko ntibashobora kubikubwira. Rero mbere yuko ubivamo ugommba kumenya ko umukobwa mukundana atazigera ukwereka ko wamaze kumwegukana.


2.   Umukobwa mukundana ntazigera ukubwira ko bimushimisha igihe umugiriye ishyari.(Umufuhira)


Umukobwa mukundana ntazigera ukubwira uburyo akunda kukureba mumaso igihe umufitiye ishyari. Ntabwo ari abasazi byogukunda abantu bagira ishyari,ahubwo nko mugihe mwasohokanye ukabona atangiye kugira abandi bantu aganira nabo ukarakara,akabona utangiye gusa nuhindutse we biba bimushimishije.



Icyo aba ashaka nukumva uvuga uti “darling don’t you now you are mine’’? ’’what are you doing’’?,’’mukundwa ntuzi ko uri uwange’’?,’’Koko ubwo uri gukora ik’’i?

Hanyuma nawe agahita aza yirukanka agusanga kugirango aguhumurize ati ‘’ndi uwawe mukunzi”.


3.Umukobwa mukundana ntazigera ukubwira umubare w’abasore baryamanye


Mumatsiko abahungu bakunda kugira kubakobwa bakundana,ni ukumenya umubare w’abahungu baba bararyamanye n’umukunzi we mbere yuko batangira gukundana.


Usanga abahungu iyo bamaze kumenyerana n’abakunzi babo,batangira kumubaza umubare w’abahungu baba bararyamanye! Iki kibazo abakobwa ntibakunda kukibazwa n’abahungu bakundana,kuko bigoye kugisubiza,ikindi kandi nuko badashobora kuguha igisubizo cy’ukuri kuri iyi ngingo.


Usanga ugupfuye agasoni akubwira ko yabikoze rimwe gusa,ashaka kumva uko bimeze cyangwa akakubwira ko yafashwe kungufu k’uburyo adashaka kubigarukaho kubera igikomere gikomeye  byamuteye.


Muri make,singombwa ngo ushake kumenya abantu bose umukunzi wawe yaryamanye nabo mbere y’uko mumenyana,kuko ntagisubizo cy’ukuri uzigera ubona kuri iyo ngingo.


4.Umukobwa mukundana ntazigera ukubwira ko amabanga wamubwiye ayasangiza incuti ze.


Iri ni irindi banga ushobora kuba waruzi cyangwa utarizi. Gusa menya ko umukobwa ukundana nawe afite incuti ze zazindi yita inshuti magara, asangiza ubuzima muba mubanyemo.


Ibi bibabaza igitsina gabo ariko ntakundi kuko niko bimeze,abakobwa babikora ataruko baba bashaka kwishyira hanze ahubwo babikora bagamije kwereka incuti zabo ko hari umuntu ubitaho. Murwego rwo kuzemeza,bazibwira nahashize hawe kugeza nuko mubanyeho umunsi kuwundi.


Ibi ntazigera abikubwira nagato k’uburyo niyo mwaba mugiye gutandukana incuti ze zibimenya mbere yuko wowe ubimenya.


Mugihe haricyo ushaka kuganiriza incuti z’incuti yawe ujye uvuga bike  kuko ibyinshi ziba zibizi kukurusha.



5.Umukobwa mukundana ntazigera ukubwira ko ahangayikishwa no kubona ugirana umubano n’abandi bakobwa/abagore.

Guhangayika ni ikintu kiri muri kamere ya buri mukobwa igihe abonye ko incuti ye y’umuhungu itangiye kujya igirana umubano n’abandi bakobwa ariko we ntashobora kukubwira ko bimuhangayikisha, kabone niyo wabona ko ahangayitse.


Iyo ubimubajije,agusubiza ibindi bidafite aho bihuriye.Uba rero ugomba kuzirikana ko niba uri kumwe n’umukobwa mukundana utagomba kumwereka ko hari undi mukobwa ugushamaje kuko bimutera guhangayika cyane bikaba byatuma umunsi wawe wamuteguriye utagenda neza.


6.Umukobwa mukundana ntazigera ububwira ko akugereranya n’abandi bigeze gukundana.(aba x be)


Babishaka cyangwa batabishaka usanga muntekerezo z’abakobwa haba harimo kugereranya incuti baba bafite muri ako kanya n’izindi nshuti zabanje,ariko bakabikora birinda ko ushobora kubigiraho igitekerezo ko uri kugereranywa n’abandi .


Abakobwa bakunda kugerageza kwiyibagiza ibyahise m’urukundo ariko ntibashobora kwibagirwa ibihe byiza cg ibihe bibi bagize. Impamvu iri gereranya ribaho,nuko aba agomba kugereranya uko umukunda ,uko umwitaho,uko witwara iyo warakaye ,mbese aka kwiga wese kugirango arebe itandukaniro ufite ugereranoje n’abandi bakundanye nawe kera. Aba ashaka kureba ko uzamushimisha cg uzamubabaza.


Iyo utsinze iri gereranya usigara uri umwani mu bwatsi bwawe.

Post a Comment

Previous Post Next Post