Ibiciro bya iPhone 14 uko bihagaze uyumunsi.

Apple sosiyete izwi mu gukora telefoni zikunzwe za iphone, imaze iminsi yarashyize hanze telefoni nshya ya iphone 14. Iyi telefone ifite ubwoko butandukanye kandi bwose bufite ibiciro bitandukanye, nubwo bamwe bavuga ko zihenze hari abandi bihutiye kuzigura.

Telefone zikorwa na Apple benshi bazinenga ko zihenze kandi nta gishya kigaragara ziba zizanye zirusha izisanzwe zihari. Ku rundi ruhande ariko nubwo ibiciro bikomeza kuzamuka, abantu bakomeza kuzigura cyane.

Zikundirwa kuba zigira ibirahuri bikomeye, batiri irambamo umuriro cyane, amafoto ndetse na video byiza yaba mu mwijima n’ahantu hari umucyo. Ifite kandi n’ikoranabuhanga ryo gutabaza mu gihe bibaye ngombwa.

Kuri iyi nshuro iphone 14 yasohotse ifite ubwoko bune. Harimo iphone 14 ibonekamo modeli zitandukanye iphone 14 ifite ububiko bwa Gigabyte (GB) 128 igura amadolari 799, ifite GB 256 igeze ku madolari 899 ubu bwoko bukanagira ububiko bwa 512GB igura amadolari 1,099.

Nyuma ya iphone 14 haza iphone 14 Plus ifite ububiko bwa 128GB itangirira ku madolari 899, ifite 256GB ni amadolari 999 igakurikirwa nifite 256GB ikaba ari amadolari 1,199 ariko iyi yo izasohoka kuwa 7 Ukwakira uyu mwaka.

Ubundi bwoko ni iphone 14 pro. Ifite ububiko bwa 128GB igura amadolari 999, 256GB ikagura amadolari 1099, igeze kuri 256GB ikagura 1299, hakanaba nigera kuri 1TB igura amadolari 1499.

Nyuma ya iphone 14 plus haza iPhone 14 Pro Max itangirira kuri 128GB yo kubika kandi irashobora kugera kuri 1TB. Ifite 128GB igura amadolari 1099, ifite ububiko bwa 256GB igura amadolari 1199, ifite ububiko bwa 512GB igura amadolari 1399, ifite ububiko bwa 1TB igura amadolari 1599.

Iphone 14 kugeza kuri iphone 14 pro max ziza mu mabara atandukanye harimo umukara (Space Black), umuringa (Silver), zahabu (Gold), na Deep Purple, iyi telefone ifite camera eshatu z’inyuma n’imwe imbere.

Post a Comment

Previous Post Next Post