Ese ujya urota kurupfu? Dore ibisobanuro 10 byo kubirotaho.

Hari inzozi turota hanyuma twakicura ugasanga twifuza kungera gusinzira kugirango twigumire muri uwo munyenga w’inzozi, ariko iyo bigeze kukurota twapfuye ntanumwe ushobora kwifuza kongera gusinzira ahubwo  usenga buce ngo buke vuba ukavuga ko wagize inzozi mbi.

Ugerageza kwiyibagiza ibyakubayeho cyangwa ugashaka gusobanukirwa icyo ibyo warose byaba bihishura.Birushaho kuba bibi iyo urose ari wowe wapfuye cyangwa incuti yawe,umwana wawe,cg undi muntu uzi mufitanye isano rya hafi cg uwo usanzwe uzi bizanzwe.


Gusa ntampamvu yo guhangayika kuko izi nzozi zijyanye n’urupfu ntaho zihuriye no gupfa.


Urupfu munzozi rusobanura impinduka cyangwa kurangira kw’ibintu .


Urupfu munzozi rusobanura impinduka cyangwa kurangira kw’ibintu nkuko umuhanga mubyo gusobanura inzozi Lauri Quinn Loewenberg yabisobanuye.Yagize ati"subconscious" Ni agace gato k’ubwonko bw'umuntu gashinzwe kugenzura imitekereze yacu.


Aka gace kagira uruhare runini kugirango turote. Aka gace gashobora kukwereka impinduka ziba zigiye kukubaho kabinyujije munzozi zo kurota wapfuye.Loewenberg inzozi zijyanye no kurota wapfuye yazisobanuye muri ubu buryo bukurikira.


1.Kurota wagiye gushyingura...


Kurota wagiye gushyingura ka gace ka subconscious kaba kakubwira ko hari ibintu uba ugomba kureka kacya ukabihagarika ukaruhuka.


Aha uba ushobora kurota ushyingura muburyo butandukanye,urose ushyingura incuti yawe bisobanuye ko hari ikintu ugomba kugenzura kitagenda ukagihagarika.


2.Kurota uri kugituro.


Loewenberg yavuze ko kurota ubona uri kugituro ariko ukabona utazi igihe bashyinguriye,n’ikimenyetso cyuko ahashize hawe hari ibintu haguhatira kureka.


Kagace gato twavuze haruguru gashinzwe  imitekerereze yamuntu kaguhishurira ko ahahise hawe hari kukwangiza kabinyujije mukubona uri kugituro ariko ukabona utazi igihe bashyinguriye.


Ahanga ushobora kuba waranze kubabarira umuntu waguhemukiye kera,bigatuma uhorana inzigo bigakomeza kukubabaza kabone n’ubwo hashize igihe kinini.



3.Kurota ubona wishwe n'indwara.


Ibi byonyine kubirota bishobora kugusigira umuhangayiko wo kurego rwo hejuru.


Kubona wishwe n’indwara munzozi n’ikimenyetso cyuko ubuzima bwawe butameze neza ukaba ukeneye impinduka.Icyo ugomba kumenya nuko buri kintu uri gucamo gishobora guhagararirwa n’indwara runaka. Ese muri iyo minsi waba uri kunywa inzoga nyinshi? Waba ufite incuti utakizera nagato?, Subconscious iba ikubwira ko hari ikintu kidasimburwa ushobora kubura mugihe haba hatari icyo ukemuye mubuzima ubayemo bwaburi munsi


4.Kubona umurambo munzozi


Mugihe kurota urupfu bisobanura kurangira kwikintu runaka  mu buzima ariko nanone izi nzozi ziguha amakuru ushobora gushingiraho ugira ibyo uvumbura m’ubuzima bwawe.


Loewenberg avuga ko kurota ubona umurambo bisobanuye ko hari ibintu urambiwe ukeneye nko kubishyingura kuko ushobora kuba wari warabyibagiwe ariko aho ubyibukiye bikaba bigusubiza inyuma cyane.   


5. kurota usuzuma ikishe umuntu( Autopsy)


Autopsy n’uburyo abahanga bakoresha kugirango babashe gutahura icyaba cyishe umuntu cyane cyane iyo yazize urupfu rwamayobera.


Munzozi rero kurota usuzuma ikishe umuntu bisobanuye ko uba uri kugerageza gucukumbura icyaba cyarateye umubano ufitanye n’abagenzi bawe kurangira m’uburyo byarangiyemo,bwaba ari uburyo bwiza cyangwa bubi.Aha ushobora kwibaza uti ,ese nikuki akazi kawe karangiye,mbese icyo aricyo cyose cyaba cyararangiye mubuzima subconscious ikiguhishurira mukorota uzuzuma umurambo.


6.Kurota upfa urupfu rutuje mbese rutababaje.

Kurota upfa urupfu rutuje n’ikimenyetso cyuko impinduka zirikukubaho muri iyo minsi zigushimishije ,kandi n’ikimenyetso cyuko witeguye kwakira impinduka.


7.Kurota upfa urupfu rwagashinyaguro


Mugihe kurota upfa urupfu rutuje ari ikimenyetso cyuko witeguye kwakira impinduka kurota urupfu rwagashinyaguro mbese rwarundi ruteje agahinda Loewenberg avuga ko ari ikimenyetse kiguhishurira ko impinduka ziri kukubaho ziguhangayikishije kandi ukaba utiteguye kwakira impinduka iyo ariyo yose ishobora kukubaho.



8.Kurota ubona umuntu uzi akwica.


Niba ari umuntu wawe wahafi,umuryango ,incuti yawe yahafi ubonye ikwica munzozi n’ikimenyetso kikwereka ko abo aribo bagiye gutuma habaho impinduka mubuzima bwawe.


Ushobora kuba ufite ikintu runaka cyakunaniye ndetse wagerageje ariko bikanga,hanyuma incuti zawe akaba arizo zigiye kugufasha kubireka.Iyo ari yancuti yawe magara urose ikwica n’ikimenyetso cyuko iyo ncuti yawe agiye kuguhatira kugira ibyo uhindirura m’ubuzima bwawe nubwo wowe uba utabishaka.


Gusa iyo urose inshuti yawe ikwica,bishobora no kuba ikimenyetso cyuko utakizera iyo nshuti kuburyo uba utekereza ko yakugambanira,cg ikamena amabanga mufitanye.


9.kurota ubana wapfuye ariko utazi icyakwishe.

Iyo ugize ubu bwoko bw’inzozi,n’ikimenyetso kikwereka ko wowe ubwawe ariwowe ugiye kugira uruhare runini mumpinduka ziba zigiye kukubaho.


Loewenberg avuga ko mugihe ugize ubu bwoko bw’inzozi uba ugomba kwibaza niba witeguye kwakira impinduka mbere yuko hari ibyo ushobora guhindura


10.Kurota ubona umwana wawe yapfuye.


Loewenberg avuga ko bene ubu bwoko bwinzozi arizo nzozi ziteye ubwoba umuntu ashobora kurota, ariko nubwo bimeze gurya ntago bigomba kugutera ubwoba kuko n’ikimenyetso kikwereka ko umwana wawe arikugira impinduka nziza.


Izi nzozi ngo ushobora kizigira mugihe ufite umwana muto akaba atangiye kugenda ,kurya ,cyangwa kuvuga. Kubona umwana agenda ava mukiciro kimwe ujya mukindi n’ikimenyetso cyuko hari ibihe ugiye kubura kandi uzajya ukumbura ariko ntubibone.


Niba urose wapfuye nta mpamvu yo guhangayika cyangwa ngo wicwe n’ubwoba utangire wihebe ngo birarangiye ,ahubwo nigihe cyiza cyo gutekereza kumpinduka zabazigiye kukubaho.

Post a Comment

Previous Post Next Post