Dore akuma kagiye kujya gashyirwa mubwonko kagafasha gukoresha telephone utayikozeho.

Umuherwe w’umunyamerika ufite gahunda nyinshi cyane,harimo nk’umushinga wo kuzatuza abantu ku kwezi witwa Elon Musk yatangaje ko guhera mu mwaka utaha w’ibihumbi bibiri na makumyabiri na kabiri(2022),umushinga yateguye wo gushyira utwuma(microchips)mu mitwe y’abantu(Mubwonko) uzatangira gukoreshwa.

Elon Musk yavuze ko utu twuma twifashisha ikoranabungana rihanitse, tuzashyirwa mu bwonko bw'abantu tuzafashwa mu kubonera ibisubizo ibibazo bitandukanye abantu bari basanzwe basanzwe bahura nabyo.


Muri ibyo bibazo,harimo nko gufasha abafite ibibazo by’uburwayi bwa  paralize ndetse nibindi bibazo bituruka ku mikorere y’ubwonko iba itameze neza.


Uyu mugabo yakomeje avuga ko utu twuma(microchips) twahawe izina rya Neuralink tuzashyirwa mu bwonko bw’abantu tuzifashishwa mu gufata amakuru ndetse no gufasha ubwonko mu mikorere yabwo, mu rwego rwo gufasha abantu bafite ibibazo by’uruti rw’umugongo, ndetse n’izindi ndwara zifata inzira y’ubwonko(nervous system).



Mukiganiro yatanze hifashishijwe uburyo bw'imbonankubone mu kiganiro  The Wall Street Journal CEO Council, Elon musk yavuze ko adashaka kwizeza abantu ibitangaza ariko yizera ko iri koranabuhanga riri hafi gutangira gukoreshwa ku bantu vuba aha mu mwaka ugiye kuza wa 2022.


Ikigo cya reta z’unze ubumwe z’amerika z’America gishinzwe ibiribwa n’imiti FDA nacyo ngo umushonga wo kwemeza iri korana buhanga kiri hafi kuwemeza.


Elon Musk  yatangaje ko m’ubushakashatsi,bakoze babonyeko utu twuma twa Neuralink turi gukora neza kunguge,ikindi ngo nuko bakomeje kureba ko ntakibazo gashobora guteza umuntu,kuburyo kajya gashyirwa mu bwonko kakanakurwamo neza ntakibazo kibayeho.


Ikindi Elon Musk yavuze,nuko aka kuma kazafasha n'abantu bafite ibibazo bya paralize kubasha gukoresha telefone zigezweho zizwi nka Smart phone bakoresheje ubwonko bwabo gusa hatabayeho kuyikoraho nk’uko bisanzwe bigenda.



Mukwezi kwa kane kuyu mwaka uyu mugwoza tunga yari yashyize hanze video igaragaza ingagi irimo gukina imikino(Video game) ikoresheje iri koranabuhanga.Ibi byasaga naho ari ibidashoboka ariko we yavuzeko byibuze mu mempera z’umwaka utaha irikorana buhanga rizashyirwa mu mitwe y’abantu kugirango babashe gukoresha ibikoresho by’ikorana buhanga batabikozeho.Gusa nubwo bimeze bitya ngo irikoranabuhanga rigambiriye gukoreshwa cyane mubijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zifite aho zihuriye n’ubwonko.

Post a Comment

Previous Post Next Post