Nimba ibi bintu utabishoboye reka gutakaza umwanya wumukobwa ushaka ko mukundana.



Niba warabengutse umukobwa, ntabwo ari byiza ko umubwira ko umukunda hanyuma ngo umutakarize umwanya. Niba umukunda cyane, irinde kumutakariza umwanya ukora ibi bintu bikurikira.


1. Ntuzihutire kumusaba urukundo (Guhita wirukira mu rukundo nawe)


Urukundo rudafite umuhate ruhinduka buri mwanya, urukundo rudakomeye rubamo gucana inyuma cyane, mbere yo kwihutira gusaba umukobwa ko mukundana urasabwa kubanza kwitonda ukamenya neza ko umukeneye koko ndetse ukamenya niba uzabasha kumukunda. Banza umenye amateka ye, amateka y’umuryango we, uburyo abayeho n’ibindi. Ibi nubikora bizatuma utamutakariza umwanya.


2. Banza umenye ko uzabishobora


Menya neza niba koko uzashobora kuyobora urukundo rwanyu mwembi. Ese uzabishobora cyangwa ntabwo uzabishobora? Ese uzashobora kumukunda ? Ntabwo biba byiza iyo uterese umukobwa kubera impuhwe umufitiye. Mbere yo kumushaka, urasabwa kumenya niba atari impuhwe.


Mbere yo gutereta umukobwa, banza ube inshuti nawe, mubanze mukundane bisanzwe, ugende umwereka ko umukunda ku buryo igihe uzafatira umwanzuro uzamukunda ndetse uhite umushyira mu rugo utamutakarije umwanya.


Mu gihe umukobwa afite imyaka myinshi, aba akeneye umusore umubwira ko amukunda agahita amuha gahunda yo kubana. Ntabwo aba akeneye uwo bazamarana indi myaka 10 cyangwa  20 bakundana.


Hari ubwo uzumva abantu bakundanye igihe ariko wajya kumva ukumva ngo umukobwa yashatse undi musore. mu rwego rwo kwirinda ibyo rero, ukurikize inama twaguhaye ndetse n’izindi ubona ari ingenzi cyane.


Post a Comment

Previous Post Next Post