Iga kunywa amazi ashyushye guhera nonaha! Dore bimwe mubyiza byo kunywa amazi ashyushye.


Kugumana umubiri utohagiye ni kimwe mu bintu by’ingenzi mukubungabunga ubuzima. Ariko abantu benshi ntibazi ko kugira akamenyero ko kunywa amazi ashyushye bishobora gutanga izindi nyungu nyinshi k’umubiri no kuruhu rwacu.

Mu bushakashatsi, abahanga mu by'ubuvuzi bavuga ko amazi akonje ari ingirakamaro cyane ku mubiri, cyane cyane iyo uyanyoye mu gihe cy'ubushyuhe. Gusa hari ibindi bintu byiza byo kunywa amazi ashyushye buri munsi utagomba  gusuzugura. Niyo mpamvu bidateye impungenge kugeregeza inyungu ziva mu gufata amazi ashyushye buri munsi.


Turabizi ko 60% by’umubiri wacu bigizwe n’amazi kandi ni ngombwa gukoresha amazi kugirango arinde umubiri kugwa Umwuma anafashe kubaka imbaraga no gukora neza kw’ingingo zose z’ingenzi. Abaganga basaba kunywa ibirahuri 11 kugeza kuri 16 buri munsi by’amazi meza bitewe n’ubuzima bwawe n’uko ubishaka.


Mugihe benshi muritwe dukunda kunywa amazi akonje, reka turebere hamwe inyungu zokunywa amazi ashyushye.


Dore zimwe mu nyungu zo kunywa amazi ashyushye buri munsi:


1.Kunesha ibicurane bya mugitondo.


Kunywa amazi ashyushye mugitondo bifasha kugabanya ibimenyetso by’indwara z’ubuhumekero nko kwitsamagura cg kumva amazuru yafunganye mugihe cya mugitondo. Byongeye kandi, ubushyuhe buba buri mu mazi ashyushye bushobora kugabanya ububabare bwo mu muhogo kumwe ubyuka wumva wumaganye.


2.Guta ibiro.


Kunywa amazi ashyushye mugitondo bishobora gutuma umubiri uhindura imikorere ugatangira gutwika ahantu hari ibinure byinshi,maze ibi bigatuma umuntu atakaza ibiro k’uburyo bugaragara. Kunywa amazi ashyushye kandi bifasha kweza cg gusukura amara no gukuramo imyanda iba yagiye isigaramo bityo bigatuma wiriza umunsi wose umeze neza ntakibazo cyo munda ufite. Ahangaha ayamazi uyafata ntakindi kintu urarya ukaza kugira icyo ufata nyuma y’iminota nka 30.


3.Kunwa amazi ashyuye birinda umuntu uburibwe bwo mugifu.


Nubwo hari amoko atandukanye y’uburwayi bwo mugifu,ariko hari Ububabare bwo mu gifu buterwa n’imyanda iba yafashemo ndetse ikanafata mumara.Iyi myanda itera kuribwa mu nda no kumva ubabara  mu kiziba k’inda.


Kunywa, amazi ashyushye bituma amara asa naho akweduka cg arambuka bigatuma imyanda iba yagiye ifatamo ivamo yose maze bihorohereza igufu gukora igogora kitavunitse. Byongeye kandi, kunywa amazi ashyushye bituma amara arambuka biryo imyanda ntitindemo bigatuma umuntu atagira ibibazo byo kubyimba inda mubihe bigeye bitandukanye.


4.Afasha umubiri gusohora uburozi buwangiza.


Imwe mu nyungu zokunwa amazi ashyushye ni ukorohereza umubiri gusohora uburozi bubi mu mubiri. Iyo tunywa amazi ashyushye, ubushyuhe bw’umubiri burazamuka maze utwenge hu tugafunguka bikorohera umubiri gusohora icyuya kiba kirimo imyanda iba ya kangiza umubiri muburyo bumwe cgangwa se ubundi.


5.Amazi ashyushye afasha abadamu n’abakobwa gutsinda ububabare bwo munda mugihe cy’imihango.


Kunywa amazi ashyushye bishobora gufasha abantu bigitsina gore gutsinda ububabare bagira munda mugihe bari mu mihango. Imihango iyo ikiri kuza kumunsi wambere akenshi ituma abagore benshi binubira ububabare  bwo munda bahura nabwo.


Ukoresheje amazi ashyushye, ibyo bibazo bishobora gukemuka neza. Ibi biterwa nuko amazi ashyushye yifitemo ubushobozi bwo  kugabanya ububabare.


Ikitonderwa:


Ntidushobora kubaho tudafite amazi, guhera ubu kunda umubiri wawe unywa amazi ashyushye.Bizagufasha  kwirinda umwuma,kugira ibibazo byo munda byahato nahato,bigufashe gutakaza ibiro kandi bitume ugira uruhu rucyeye.


Gusa icyo ukwiye kumenya nuko kunywa amazi ashyushye bidashobora gukiza cg kuvura indwara. Mugihe wumva hari impinduka k’umubiri wawe ugomba kugana kwa muganga bakaguha ububufasha bushingiye kubisubizo by’ibizamini baba bagufashe. 


Uramutse ufite igitekerezo cg inyunganizi watwandikira unyuze mu mwanya wagenewe comment.Igitekerezo cyawe tuzagisoma kandi tugusubize.

Post a Comment

Previous Post Next Post